mercredi 19 décembre 2012

Yitiranije ipasi na telefoni



Tomasz Paczkowski yatekereje ko ashobora kuba umugabo mwiza, aramutse yumviye umugore we wahoraga amunenga kutamufasha imirimo yo mu rugo. Uyu mugabo mu rwego rwo gushimisha umugore we yafashe imyenda yose atagoroye ayisohora mu nzu n’ipasi yo kuyigororesha mu gihe umugore we yari yagiye ku kazi.
Ikibabaje nuko imvugo ngo abagabo ntibashobora gukora imirimo ibiri icyarimwe yabaye impamo kuri uyu mugabo kuko ubwo yari ari kugorora umuntu yamuhamagaye maze mu kujya kumwitaba akoresha ipasi nka telefone, ashyira ipasi yari ishyushye ku gutwi ariyo yitaba nk’uwitaba telefone.
" Mu by’ukuri natangiye neza, ariko nyuma natwawe n’umukino wo guterana ibipfunsi natekerezaga nari naraye ndebye, sinari nkibuka ibyo narimo. Igihe telephone yasonaga nahise mfata ipasi kuko ariyo nari mfite mu ntoki nyishyira ku gutwi nzi ko ari telephone nitaba, nayifatishije ku gutwi kwanjye kugira ngo nitabe umuntu wari umpamagaye.’’ Ibi nibyo Tomasz Paczkowski yatangarije ikinyamakuru UK nk’uko tubikesha 7sur7.be.
N’ubwo yari yahiye ugutwi buhanitse, uyu mugabo kuri ubu afite igipfuko kinini cyane kuri kimwe cya kabiri cy’isura ye yatewe n’ubushye bw’ipasi.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire