jeudi 13 décembre 2012

photo agasaro
Ubusanzwe kubera inshingano nyinshi ziba zireba umugore harimo akazi ke ka buri munsi,abana ndetse n’umugabo, abagore benshi ntibakunze kwita ku buzima bwabo bwite. Rero hari ibimenyetso by’indwara bishobora kwigaragaza ku buryo byavurwa hakiri kare   ariko kubera ko batabyitayeho  bikaba byabaviramo uburwayi bukomeye.

Urugero rw’ibimenyetso 3 abagore bafata nk’ibisanzwe nyamara bagakwiye kwihutira kwa muganga harimo:

Kuva amaraso kandi atari igihe cy’imihango

Ibimenyetso :ushobora kuba umaze nkiminsi 10 uvuye mu gihe cyawe cy’ukwezi ariko uko ugiye kwisukura ukabona amaraso make. Abagore benshi ntibabyitaho nk’ikibazo birashoboka ko byaba ariby’ igihe gito, ariko na none birashoboka ko byaba byanatewe n’indi mpamvu ndetse wayirangarana ugakurizamo uburwayi, hari ubwo byakubaho bitewe n’uko umaze guhindura uburyo bwo kuboneza urubyaro warusanzwe ukoresha, bishobora kandi kuba ari intangiriro yo kuvamo kw’inda ku batwite(nkuko bigaragara ku bakuramo inda bagera kuri 15%) bishobora kandi no guterwa no gukomereka.

Icyo ukwiye gukora bikubayeho.

1.ihutire kujya kwa muganga(umu gynecologue)niwe  wenyine wakubwira niba ari ibisanzwe cg niba bituruka kuri izo mpamvu tumaze kukubwira haruguru.

2. Kora imibonano n’uwo mwashakanye wikingiye.

3. Ambara imyenda y’imbere(sous vêtements)zisukuye neza kandi byaba byiza zibaye zikoze muri coton.

4. Isukure neza mu myanga ndangagitsina yawe, ukoresha amazi asukuye neza.

2. Guhindagurika k’ubunini bw’amabere.

Ibimenyetso :akenshi ushobora kubona ibere ryawe rimwe ryariyongereye mu bunini,cg rikagwa, cg rigahindura ishusho ryari rifite.

Ibi bishobora gusobanura impamvu nyinshi nk’uburwayi bwa  cancer.

Icyo wakora :banza wisuzume ureba koko niba ibere ryawe ryarahindutse.

Ihutire kujya kwa muganga(gynecologue), n’ubwo 5% bya kanseri bituruka mu muryango,85% biterwa n’indwara cg izindi mpamvu  nk’umubyibuho ukabije, kutonsa, ndetse no mu biribwa bimwe na bimwe.

3. Kuribwa amaguru

Ibimenyetso :kumva amaguru aremereye,cg wumva nta mbaraga ziyarimo. Abenshi iyo bahuye ni iki kibazo hari ubwo bakandagira mu mazi akonje ububabare bukagabanuka. Nyamara hari igihe bishobora kuba biterwa n’amaraso yibumba kubera kudakora sport ngororangingo,cg bigaterwa n’uburwayi bw’imitsi, akenshi iyo urebeye inyuma ubona umutsi usa n’uwabyimbye kandi ufite ibara ry’icyatsi.

Icyo wakora :ihutire kujya kwa muganga, ndetse unagure muri pharmacie pommade yo gusigaho inanura imitsi, gerageza gukora sport cyane cyane kugenda n’amaguru.

Hari n’izindi ndwara abagore badakwiye gusuzugura harimo kubabara mu nda yo hepfo,umutwe no munda.


Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire