jeudi 13 décembre 2012

KUGIRA INTOKI NINI CYANGWA NTO HARI AHO BIHURIYE N'UBURAKARI BWA NYIRAZO

    
Nk’uko bitangazwa n’ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ikigero cy’uburakari bw’umuntu cyane cyane mu magambo gishobora gupimwa hagendewe ku mubyimba cyangwa se ubunini bw’intoki ze ahanini hagendewe ku bunini bw’urutoki rubanziriza agahera agahera ari na rwo rwambikwa impeta mu gihe cy’isezerana.
Ibi bikaba ari ibyatangajwe ku rubuga maxisciences.com nyuma yo kugaragaza impamvu zishobora kuba zibyihishe inyuma nko kuba yaragize umusemburo wa testosterone mwinshi kandi hakiri kare.

Igihe urutoki bakunda kwita mukubitarukoko rujya kungana na musumbazose ngo ibi  byaba bifite aho bihurira no kuba umuntu aba yashaka kugaragaza uburakari cyane mu magambo.

Iyi nyigo ikaba yarasohotse mu gitabo cyiswe Journal of Communication n’abashakashatsi bo mu gihugu cya Amerika.Aba bashakashatsi bakaba baragerageje gusobanura ko uburebure bw’urutoki rwa kabiri ndetse n’urwa kane arizo mukuru wa meme na mukubitarukoko akaba ari nazo zikunda kuvugwaho kuba zashingirwaho harebwa uburyo umuntu akunda kua agressif.
Nk’uko abashakashtsi babitangaza iyo urutoki rwa mukubitarukoko rusumba mukuru wa meme biba bisobanura ku uyu muntu aba afite ibyago byinshi byo kugira uburakari bukabije.

Kugira ngo babe bafata uyu mwanzuro, abashakashatsi bo muri kaminuza ya Buffalo ho muri New York bagerageje kwiga ku masano ari hagati y’izi ntoki zombi ndetse n’icyo ubunini  bwazo bushatse gusobanura, hanyuma baza kubona ko uburebure bw’intoki bukunda guterwa n’ikigero cy’umusemburo umuntu aba afite mu mubiri.

Bakomeje banatanga ingero aho oestrogènes na testosterone ari imisemburo ifasha imikurire y’umuntu kuva akiri agasoro kandi ni kuri iyi misemburo itandukaniro ku mugabo n’umugore rituruka.

Uretse kuba ubunini bw’intoki hari aho bushobora guhurira n’uburakari bw’umuntu abashakashatsi banagaragaje ko ibi hari aho binahurira n’imiterere ndetse n’ukwisobanura by’umuntu kandi bikaba bigenda bitandukana hagendewe ku bitsina.

N’ubwo aba bashakashatsi bagiye bagaragaza ibimenyetso byerekana aya masano, ikiri ngomba  ni ukumenya ko umusemburo wa testosterone ari wo ntandaro ya bugufi yo kuba umusore cyangwa umugabo akunda kurakara cyane mu magambo.

Ibi ni byiza kumenya aho ubunini n’uburebure bw’intoki bituruka n’ingaruka bigira ku bumuntu kuko bishobora gutuma umuntu amenya imvano y’imihindagurikire y’umubiri we akamenya n’uburyo we yakitwara.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire