jeudi 13 décembre 2012

RIMWE NA RIMWE MU MABERE HABA HAHISHEMO AKANTU


Amabere y'amahimbano yari atwayemo ikiyobyabwenge cya Cocaïne
Polisi yo muri Espagne yatangaje ko uyu mugore uvuka muri Panama, yagombye kwibagisha amabere ashyirwaho ibyo biyobyabwenge ku bice by’inyuma bya buri bere, ndetse polisi ivuga ko yafashwe ibikomere by’aho yabazwe bitarakira.
Uyu mugore yagaragaweho utuzinga tw’amaraso ku ma bere ubwo basakaga abageze ku kibuga cy’indege cyo muri Espagne. Yabanje gutanga ibisobanuro ku mpamvu yitejeho amabere yandi ntibyanyura polisi.
Nyuma yajyanwe mu bitaro bamukuraho ayo mabere y’amakorano, ari nabwo batahuye ibyari bihishwemo.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire