Umunsi wa Kabiri w’Umushyikirano 2012
Hashize 5 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 14/12/2012 . Yashyizwe ku rubuga na INKINDI · Ibitekerezo 4 01:55pm: Mu gusoza Ijambo Perezida Kagame ati “Nagirango mbashimire ku nama nziza n’ibitekerezo byatanzwe muri iyi nama no gusezerako ibyiza bikiri imbere tuzihutisha uburyo twabigeraho. Mugire weekend nziza, muzagire iminsi mikuru myiza ya Noheli n’umwaka w’2013 tugiye kujyamo. Muzagire ubuzima bwiza mwese n’Imiryango yanyu.01:50pm: Perezida Kagame ati “Niba mwese uko muri aha mwuva ko ku musozo w’Inama tuhavanye imbaraga nshya ziyongereye, ubushake umurava n’ibindi bijya no kuzuza inshingano dufitiye igihugu cyacu, dushingira ku gushaka kwigira bivamo no kwigenga ubwo Inama yagenze neza….”
01:48pm: Hakurikiyeho ijambo rya Perezida wa Repubulika risoza Inama ya 10 y’Igihugu y’Umushyikirano
01:40pm: Imwe mu myanzuro yafashwe ni iyi ikurikira:
- Abayobozi bo mu nzego zitandukanye basabwe gukangurira abantu ko kwigira biharanirwa.
- Abanyarwanda biyemeje guteza imbere ubunyangamugayo, kugira imyitwarire myiza, gutanga serivisi, nziza no kudasuzugura umurimo.
- MINFRA na EWSA barasabwa kujya batanga amashyanyari bahera kubegereye ingomero kandi batuye mu midugudu
- MINECUC irasabwa kwihutisha inguzanyo z’Abarimo binyuze mu mwarimu SACCO
- MINAGRI na RAB basabwe gukorana neza n’abatubuzi barasabwa kandi gushyira imbaraga mu gikorwa cyo gutera intanga amatungo maremare ndetse n’amagufi arimo ingurube.
- MINEDUC yasabwe kwihutisha kwishyura abubatse ibyumba by’amashuri bya 9YBE
- RSSB yasabwe ko abanyamuryango bashya bajya bavuzwa mu kwezi kwa mbere batagomye gutegereza amezi atatu.
- MINALOC na RGB basabwe gushyiraho ingamba zo kumenyekanishya udushya twakozwe mu gihugu cyose.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire