jeudi 13 décembre 2012

Nyakubahwa perezida wa Repubulika yaramukanye akanyamuneza nk'ibisanzwe

Live: Kurikirana Umushyikirano 2012 

par Tity 21

Live: Kurikirana Umushyikirano 2012

Hashize 8 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 13/12/2012 . Yashyizwe ku rubuga na Tity 21 05:10pm: Umunsi wa mbere w’Inama y’Igihugu ya cumi y’Umushyikiraro urarangiye. Inama izakomeza ku munsi w’ejo tariki ya 13 Ukuboza 2012. Mwakoze gukurikirana iyi nama  ku Umuseke.com, n’ejo tuzakomeza kubagezaho uko izakomeza kugenda.
05:05pm: Ku kibazo cy’uko abantu bifuza ko bazajya bakoresha controle technique mu turere, Minisitiri ufite Polisi mu nshingano ze, Fazil Harelimana avuze ko hari imodoka zaguzwe zigiye kuzajya zijya muri buri karere gukora iyo controle technique, yemereye imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abari mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ko bizatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwa mbere.
05:00 pm: Asubiza ku dushya tuzagaragara muri muri EDPRS ya kabiri  Minisitiri Rwangombwa avuze ko hazabaho kwibanda ku iterambere ry’imijyi nk’ishingiro ry’amajyambere yihuse. Leta kandi izarushaho kwegera abikorera nubwo byari bisanzwe, gusa ngo hazanozwa n’ibisanzwe bikorwa
04:55 pm: Ku kibazo cy’abantu bategereza amezi atatu ngo bemererwe gutangira kuvuzwa na RSSB Perezida Kagame asabye ko harebwa uburyo byahindurwa bitabaye ngombwa ko umuntu ategereza ko amezi  atatu. RSSB yemeye ko igiye kubikurikirana.
04:40 pm: Ki kibazo cy’impamvu “canteens” zaciwe mu bigo by’amashuri y’isumbuye Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Mathias Harebamungu avuze ko byari bimaze gutera akajagari kuko bamwe mu bayobozi b’ibigo aribo bajyaga muri ubwi bucuruzi, ikindi ngo cyagaragaye ni uko zabaga zifite umwanda ndetse ngo rimwe na rimwe hari igihe abanyeshuri bafataga amadeni y’umurengera ugasanga biteje ubwumvikane buke hagati y’ababyeyi n’ikigo.
04:25 pm: Ku kibazo cy’uko abantu basabako RDB yabegera mu Turere, Umuyobozi w’Agateganyo wa RDB Clare Akamanzi avuze ko bari bashyizeho uburyo bwa bugufi bwo kubafasha kuba mu ntangiriro y’uyu mwaka, ariko ngo guhera mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2013 hazabaho gahunda irambye izafasha abashaka kujya bandikisha ubucuruzi bwabo mu buryo bwihuse ari mu karere arimo.
04:17pm: Ku kibazo cy’abacuruzi b’amata babura aho bayagurisha, Perezida Kagame abajijwe ababishinzwe impamvu inganda zo gutunganya amata zidakora uko bikwiye (zikora ku kigero cya 40%), asabye ko bikosorwa.
04:00pm: Ku kibazo cy’abantu baba mu mahanga bashaka kuba bakiteganyiriza mu Rwanda, Minisitiri Rwangombwa avuze ko itegeko rishya rya RSSB ribyemera, avuze kandi ko n’abikorera nabo itegeko ribaha uburyo bashobora kuba bakiteganyirizamo.
03:50pm: Jean Leon Iragena wiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba n’Umuyobozi wa Isaro Foundation asabye ko bimwe mu bintu nkenerwa by’ibanze nk’isukari, amata n’ibindi harebwa uburyo bitakomeza gutumizwa mu mahanga.
03:47pm: Gakwaya wiga muri Arabia Soudite avuze ko imyuga iciriritse ari kimwe mu bitunze abantu bo mu bihugu byateye imbere akaba asaba ko no mu Rwanda byashyirwamo imbaranga nyinshi.
03:45pm: Umuturage wo muri Nyaruguru asabye ko ibikorwa bya RDB ndetse n’ibikorwa bya Polisi bya (Controle Techinique) byagezwa muri ako Karere kuko bavunika baza kubikorere iki Kigali.
03:40pm: Bosco waje ahagariye abavuye muri Nakivale na Shungerezi aravuga ko yaje mu Rwanda aziko u Rwanda rutagendwa ariko ngo yasanze mu Rwanda ari amahoro.
03:35pm: Uzabakiriho uhagariye aborozi muri Gicumbi avuze ko abarozi bo muri Gicumbi basa n’abasigaye inyuma. Arasaba ko hashyirwaho igiciro gihamye cy’amata ndetse bagashakirwa isoko. Arasaba kandi ko akajagari kagaragara mu icuruzwa ry’amata kacika.
03:30pm: Abantu bakwiye kumva ko bagomba kwigira ntibumve ko bazafashwa akaramata (igihe cyose) aha Minisitiri Rwangombwa atanze urugero rw’uko abantu bafashijwe na VUP bakwiye kumva ko niba barafashijwe nabo bafata iya mbere mu kurushaho kwigira ntibategereze ko bazakomeza guhabwa ibyo bakeneye.
03:20pm: Gushakira urubyiruko imirimo no kongera imirimo itandukanye nabyo ni bimwe mu bigomba gushyirwamo imbaraga ngo umusaruro wiyongere. Aha Minisitiri Rwangomba aravuga ko amashuri y’imyunga arimo gushyirwamo imbaraga. Ubuyozi bwiza n’imiyoborere myiza nabyo birakenewe kugira ubukungu burushyeho kwiyongera.
03:15pm: Minisitiri Rwangombwa ati “70% by’Abanyarwanda kugeza ubu babashijweho n’ubuhinzi ariko hakwiye impinduka.”
03:10pm: Minisitiri John Rwangombwa avuze ko kugira ngo EDPRS II igerweho uko bikwiye hari ingingo3  zigomba kugenderwaho arizo: Guhanga udushya (Innovation), kwiyemeza kurushaho gukorana muri byose (engagement), ibikorwa byose bigomba kugira ireme cyangwa kuramba (sustainability).
03:05pm: Minisitiri John Rwangombwa avuze ko mu myaka itatu ishize ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byikubye gatatu ariko na none n’ibyo rutumiza rutumiza byariyongereye gusa ngo ntibiteye impungenge kuko u Rwanda ari igihugug kiri mu nzira y’amajyambere; ibitumizwa biba bigamije kuzamuta amajyambere y’u Rwanda, gusa harasabwa imbaraga nyinshi ngo ibitumizwa bibe bike ahubwo ibyoherezwa mu mahanga bibe byinshi .
03:00pm: Ikiganiro gikurikiye kirimo gutangwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi John Rwangombwa kiribanda cyane ku  kureba aho gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri  (EDPRS II) igeze gifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwacu mu bukungu bwacu.”
02:55 pm: Nyuma yo kuva mu kirihuko kimaze isaha n’igice abantu bagarutse mu nama y’Igihugu ya 9 y’Umushyikirano.
o1:00pm: Icyiciro cya mbere cy’ibiganiro kirarangiye abantu bagiye gufata ikiruhuko. Gahunda irakomeza saa munani n’igice. (2:30pm)
12:25pm: Hakurikiyeho umwanya wo kwakira ibitekerezo by’urubyiruko ruteraniye kuri Satade Amahoro rurangajwe Imbere n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Iguhugu y’Urubyiruko Alphonse Nkuranga.
12:15 pm: Ku kibazo cy’uko abarimu batabonye inguzanyo bari bemerewe binyuze muri Cooperative Umwarimu SACCO. Perezida Kagame yabajijwe ababijije impamvu ayo mafaranga atatangiwe igihe yatangiwe bavuga ko hagendewe ku nkunga ya leta UMWALIMU SACCO igiye kongera inguzanyo baha abarimu ndetse bikihutishwa.
12:05pm : Perezida Kagame avuga ku kibazo cyabajijwe cy’uko mubazi (compteur) izwi cyane nka “cash power” yishyurwa amafaranga 500 buri kwezi avuze ko kiri busuzumwe vuba, ndetse avuze ko kigomba guhinduka.
12:00pm: Kakomeje kwakirwa ibibazo bitandukanye byoherejwe hakoreshwjwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu byabajijwe harimo ibi bikurikira:
-          Inama yumutekano ivuge no ku kibazo cy ibiraro bibiri bihuza Birambo na Kirinda bimaze umwaka urenga bituzura
-          Hano Imunazi Mumurenge wasave mukarere Kagisagara Umuriro Uri Mukabande Ariko twategereje ko watugeraho turaheba Murebe uko mutugenza natwe tubone kumuriro ibindi nibizima Murakoze nitwa Erneste Imunazi
-          What role do you see Rwanda playing in advancing both east African and wider African integration? @Umushyikirano
-          Ndi Uwimana Ange Mutubarize Iyo Bashyire Option Mubigo Bya Mashuri Bakurikije Iki Haraho Bayira Batabishoboye Nki Ntendezi Nka Accounting
-          Hano Imunazi Mumurenge wasave mukarere Kagisagara Umuriro Uri Mukabande Ariko twategereje ko watugeraho turaheba Murebe uko mutugenza natwe tubone kumuriro ibindi nibizima Murakoze nitwa Erneste Imunazi
-          Inama yumutekano ivuge no ku kibazo cy ibiraro bibiri bihuza Birambo na Kirinda bimaze umwaka urenga bituzura
11:50am: Umushyiki waje aturutse mu Bwongereza ashimiye Perezida Kagame iterambere ageza ku Rwanda. Uyu mugabo ahaye Perezida Kagame umupira wo kwambara ndetse asaba kwifotozanyana nawe.
11:40am: Nyuma y’Ikiganiro cya  Minisitiri James Musoni hakurikiyeho umwanya w’ibibazo.
11:35am: Mu bindi byagezweho nk’uko Minisiri James Musoni abitangaza, Gacaca yakemuye byinshi, hubatswe amashuri  menshi,  ubwisungane mu kwivuza, guha abagore ijambo, ndetse hashyizweho gahunda y’umuganda itanga umusaruro ugaragara kugeza ubu. Ibyo byose byazamuye imibereho y’Abanyarwanda ku buryo mu myaka itanu ishyize abasaga miliyoni bavuye mu bukene.
11:25am: Minisitiri James Musoni avuze ko mu byo Abanyarwaba babashije kwigezaho harimo guhagarika Jenoside, gukuraho imiyoborere mibi hakimakazwa imiyoborere iha agaciro Umunyarwanda, umutekano w’u Rwanda nawo umeze neza cyane ku buryo ruza imbere mu bihugu birangwamo umutekano usesuye.
Avuze kandi ko Raporo ya gallop (impuguke z’abashakashatsi) yagaragaje ko 92% by’Abanyarwanda batekanye, kandi u Rwanda ni igihugu cya kabiri ku isi gitekanye
11:20am: Hakurikiyeho ikiganiro kigiye gutangwa na Minisiti w’Ubutegetsi bw’Igihugu James Musoni kivuga ku guteza imbere umurage w’indangagaciro z’Abanyarwanda. Minisitiri Musoni aribanda cyane kuri iyi nsanganyamatsiko y’iyi nama y’Umushyikirano igira iti: “Agaciro, intego yacu ni Ukwigira.”
11:15am: Mu kugaragaza ibyagezwe n’Inama z’Umushyikirano zagiye ziba mu myaka icyenda  ishize, Minisitiri w’Intebe Dr Damien Habumuremyi avuze ko hakozwe byinshi birimo kuzamura ireme ry’uburezi, kuteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kurwanya Nyakatsi n’ibindi bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Ati “Umushyikirano wabaye imbarutso y’Iterambere rya byinshi mu Rwanda”
11:05am: Umwe mu myanzuro wafashwe umwaka ushize ni ugushyiraho Ikigega Agaciro (Agaciro development fund). Minisitiri w’Intebe Dr Damien Habumuremyi avuze ko hamaze kugeramo amafaranga agera kuri Miliyari 25.
10:58am: Minisitiri w’Intebe ati “Imyanzuro y’Inama ya 9 y’Umushyikirano yabaye umwaka ushize yashyizwe mu bikorwa ku kigeranyo cya 90%”
10:55am: Ministiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi arimo kugeza kubakurikiye inama uko imyanzuro y’Inama ya 9 y’Umushyikirano yabaye umwaka ushize yashyizwe mu bikorwa.
10:53am: Perezida Kagame ashoje ijambo ryo gufungura iyi nama ya 10 y’igihugu y’Umushyikirano. Hagiye gukurikiraho ibindi biganiro.
10:50am: Perezida Kagame ati “Ariko se koko u Rwanda ruzikorerea ibibazo byarwo rwikorera n’iby’abaturanyi?  Niba ushaka ko nikorera ibibazo byabo nyinshura. Mfite ibibazo byanjye nanjye ngomba gukemura, sinajya gukemura iby’abandi.”
10:46am: Perezida Kagame ati “Ntawufite uburenganzira bwo kutwandikira amateka yacu uko atari.”
10:45am: Perezida Kagame ati “Ntushobora kwigira utiteguye guhangana , ko iyo udahanya ikikuviramo kiza kiremereye.”
Perezida Kagame kandi avuze ko guhangana bikwiye gukorwa mu mutuzo ndetse abantu bakanyuzamo bagaseka kuko ngo iyo umuntu akora ikintu ashaka kukubaza nawe ukababara aba agushoboye.
10:40am: Perezida Kagame ati” Hari abantu bumva ko Abanyafurika bakwiye kuragirwa nk’inka cyangwa intama.”
10:38am: Perezida wa Repubulika avuze ko ibi bibazo u Rwanda ruhura nabyo biri muri Afurika yose, ariko ngo ikibazo gihari n’uko usanga hari Abanyafurika babyemera
10:35am: Perezida Kagame ati “Hari abantu benshi bo hanze bazima ariko ab’inkozi z’ibibi baravuga cyane kurusha bikaba aribyo byumvikana, bikajya mu bafata ibyemezo… ndetse bakagira abo bashyira imbere bakabanza bagatunganya umuhanda….”
10:30am:Perezida Kagame asabye Abanyarwanda kwanga agasuzuguro no kwanga ko bamera nk’umuryango umuntu afunga akwufungurira igihe ashakiye.
10:28am: Perezida Kagame avuga ku kibazo cy’abahora bashinja u Rwanda ko rufite uruhare mu bibazo bya Congo agize ati: “Umuntu turegwa ko twishe wa hariya mu baturanyi ba Congo abaturega bamwishe kera barangije baraza bamushyira ku irembo ryacu. Niko bimeze, barangiza bati turafatira ibihano.”
10:26am: Perezida Kagame ati “Kwigira, kwiha agaciro ni urugamba. Kwiha agaciro birahenze, ntabwo bihenze mu mafaranga gusa binahenze kuko uko ushaka kwiha agaciro niko uhura n’abatakagushakira. Uko ushaka gutera imbere niko uhura n’abagukurura bakuganisha aho ubuye.
Uko ushaka ko ubukungu bwawe butera imbere niko abandi bagucukurira urwobo. Uko ushaka umutekano niko abandi bawuhungabanya kandi birurutse hanze.”
10:22am: Perezida Kagame avuze ko n’ubwo Abanyarwanda bashyikirana bikwiye ko bashyikirana n’abanyamahanga bivanga mu buzima bw’Abanyarwanda
10:20:am Perezida Kagame ati “Ibiri buganirweho uyu munsi bijyanye n’agaciro n’intego yacu yo kwigira ni ibintu bifite ishingiro kandi bifite impamvu nyinshi.”
Umushyikirano ni ukugira ngo duhuriza hamwe imyumvire yacu itandukanye… Intego y’Umushyikirano ni ukugirango dushyire hamwe twumvikane tugire umurongo twumvikanaho uganisha ku iterambere ry’igihugu cyacu.”
10:16 am: Perezida Kagame atangije Inama ya 10 y’Igihugu y’Umushyikirano

10:10 am:Perezida wa Repubulika Paul Kagame ageze mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda aho agiye gutangiza Inama ya 10 y’Umushyikirano ifite Insanganyamatsiko igira iti “Agaciro-Intego yacu ni ukwigira”
10:00 am: Minisitiri w’Intebe wa Burukinafaso na Madamu bageze mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
09:55 am: Abantu bateraniye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bose mu Ijwi rimwe bashyiraho Morale bati “Rwanda yacu, gihugu cyacu cyatubyaye amaboko yacu azagukorera Rwanda.”
Burya Umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abatumye, ntaniganwe ijambo ahorana umurava mu byo akora byose mu bana b’u Rwanda aharanira ubumwe bw’Abanyarwanda….”
Tuzarwubaka abana b’u Rwanda turugire nka Paradizo ku isi yose, tuzarwubaka…”
09:45am : Madamu Mary Baine uyuboye gahunda avuze ko Iyi nama ya 10 y’Igihugu y’Umushyikirano ihuriranye n’Inama Ngishwanama ya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Genoside. Izi nama zombi ziyoborwa na Perezida wa Repubulika.
09:35 am :  Guhera saa tatu za mu gitondo  abantu batandukanye bitabiriye iyi nama nibwo batangiye kugera mu Ngoro y’Inteko Ishinga amategeko ku Kimihurura.
Kugeza ubu Abaminisitiri, Abadepite Abasenateri, n’abandi bamaze kuhagera, haterejwe abayobozi bakuru ngo inama itangizwe ku mugaragaro.
Kuri uyu wa 12 kugeza kuwa 13 Ukuboza mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda hateraniye Inama y’Igihugu ya 10 y’Umushyikirano.
Uru rubuga ruhuza Perezida wa Repubulika n’abahangarariye njyanama z’inzego z’ibanze baba batoranyijwe n’abaturage.
Uru rubuga ruhuza Perezida wa Repubulika n’abahangarariye njyanama z’inzego z’ibanze baba batoranyijwe n’abaturage.
Iyi y’uyu mwaka yitabiriwe n’abantu basaga 900 bo mu nzego zitandukanye uhereye ku nzego zo hasi kugeza kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Insanganyamatsiko y’Inama iragira iti “Agaciro, intego yacu ni Ukwigira.”
Umushyikirano ni urubuga rutangirwamo ibitekerezo, ruteganywa n’ingingo ya 168 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Uru rubuga ruhuza Perezida wa Repubulika n’abahangarariye njyanama z’inzego z’ibanze baba batoranyijwe n’abaturage.
Amavu n’amavuko y’inama y’igihugu y’umushyikirano
Inama y’igihugu y’umushyikirano iteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa wa 04 Kamena 2003.
Mu ngingo yaryo ya 168 nk’uko yavuguruwe n’Ivugururwa N° 2 ryo ku wa 08/12/2005), itegeko nshinga ry’u Rwanda rigira riti “Hashyizweho “Inama y’Igihugu y’Umushyikirano”. Ihuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye Inama Njyanama z’Inzego z’Ibanze zifite ubuzima gatozi batorwa na bagenzi babo. Iyoborwa na Perezida wa Repubulika ikaba kandi irimo n’abagize Guverinoma, Inteko Ishinga Amategeko n’abandi Perezida wa Repubulika yagena.
Umubare w’abahagarariye Inama Njyanama z’Inzego z’Ibanze zifite ubuzima gatozi mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ugenwa na Perezida wa Repubulika. Iyo nama iterana nibura rimwe (1) mu mwaka. Mu bibazo isuzuma harimo ibyerekeye uko Igihugu n’Ubuyobozi bw’ibanze bimeze ndetse n’ibyerekeye ubumwe bw’Abanyarwanda.
Imyanzuro y’iyo Nama ishyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo zirusheho gutunganya imirimo zikorera abaturage.”
Turakomeza kubagezaho uko igikorwa gikomeza gukurikirana muri iyi minsi ibiri.

www.umuseke.com



Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire