Tity 21
Umuraperi Bulldogg aherutse gusohora indirimbo yise Kaza Roho, aho avuga muri make uko yatangiye umuziki, uko abantu bafata n’uko bavuga Tuff Gangs, akagira n’abo atunga agatoki, akanavuga ko atabiriirmbye agamije guhangana ahubwo byari ugushyira ukuri ahagaragara.
Muri iyi ndirimbo Bulldogg ahamya abahanzi bagenzi be gushishura ( kwigana batabifitiye uburenganzira ibihangano by’abandi), ariko agashima n’ibyagezweho mu muziki. Mu bindi byinshi aririmba muri ‘Kaza Roho’ avuga ko umukinnyi Bokota yajyaga mu bapfumu.
N’ubwo amagambo aririmba yumvikanamo kwibasira abandi, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yahakanye ko atari ihangana arimo kubakururaho muri ‘Kaza Roho’ ahubwo ari ukumvikanisha ko hari ukuntu ushobora kurengana uzira ibyo bakubeshyera.
Bimwe mu bice bitandukanye by’iyi ndirimbo, BUlldogg yabisobanuriye IGIHE. Mu gitero cya mbere ati “… Banteza ba Medale (Meddy ubu wibera muri USA), nabo bansiga mu Rwanda. Mu kibuga kirimo amashyari, mubashishura Snoop dog, n’abaririmba nka Akon….”
Aha twamubajije abo bashishuzi bakinanaga mu kibuga ahamya ko ushishura Snoop Dogg yavugaga ari Diplomat, naho uririmba nka Akon ari Young Junior, kandi ngo uzumva nawe hari uwo ashishura azabivuge.
Mu gitero cya kabiri agira ati “… Abatanyurwa n’ibyo nkora, Si abanjye ni aba King James, ni aba Mani Martin n’abandi, Bampora ko namenyekanye…”
Aha Bulldogg yatubwiye ko ukurikije imiterere y’umuziki wo mu Rwanda muri iki gihe usanga abafana Hip Hop bafana injyana zikunze kuririmbirwamo urukundo nka R&B, Pop n’izindi, ari nayo mpamvu yavuze bamwe mu bahanzi baziririmba nka King James na Mani Martin.
Yongeraho ko akomeje gukora cyane ariko hari igihe usanga abantu badaha agaciro ibyo yakoze, ati “Dukora indirimbo zacu zagera hanze kubera akabazo umuntu yagiranye n’umuntu runaka n’abandi bakabigenderaho ntikinwe ku buryo bukwiye.”
Mu ndirimboye kandi agira ati “…Ese nzajye mubapfumu cyangwa nzajye muri Illuminati, ngafate nka Bogota wa kera, abana banjugunyire sitiringi.”
Aha Bulldogg yavuze ko iby’umukinnyi Bokota avuga, atabihagararaho ahubwo yabivuze ashingiye ku byamuvugwagaho, ngo yibazaga niba ari ngombwa nawe abijyamo kugira ngo agire ku byo ashaka.
Mu gitero cya gatatu ho agira ati “Umunsi ntazi nzavamo roho,….N’ibizungerezi bizapfa, Abapaparazi bazapfa, Uwamariya wambyaye azapfa, na Munyaneza azapfa,…”
Abajijwe impamvu yaturira urupfu ababyeyi be, Bulldogg yavuze ko asanga nta kibazo kuvuga ababyeyi be bwite kuko nabo bazapfa nk’uko nawe azapfa.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire