mercredi 19 décembre 2012

Obama yatelefonnye Kagame!




Associated Press dukesha iyi nkuru ivuga ko Obama ngo yasabye President Kagame ko niba hari ubufasha buhabwa M23 buvuye hanze bugomba guhagarara.
Associated Press ntivuga ku byo President Kagame we yaba yabwiye mugenzi we Obama muri iki kiganiro cyabo ngo cyaba cyaramaze iminota hagati ya 15 na 25.
Raporo iheruka y’impuguke za Loni yashinje u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ikoresheje ibimenyetso by’amafoto n’ibindi.
Ubwo Ministre w’Ingabo Gen Kabarebe yari imbere y’inteko mu mpera z’ukwezi gushize, we yagaragaje ko ibyo abo bakozi bitwa impuguke bashinja u Rwanda bishingiye ku kuba Ingabo z’u Rwanda zaranze gufasha iza Congo kurwanya M23, bityo Congo ikagura izo mpuguke ngo zisanzwe zibogamye (Steve Hege uzikuriye) ngo zishinje u Rwanda.
Ibiro bya President Obama byatangaje ko Obama yishimiye umuhate wa President Kagame mu gushaka gucyemura ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Congo biciye mu biganiro.
Intambara muri Congo kuva mu 1997 imaze guhitana abantu bagera kuri miliyoni enye (4), aba bagwa mu mirwano hagati y’imitwe myinshi yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo.
Impunzi nyinshi z’abanyecongo ziri mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Burundi, zihunga iyo mitwe yitwaje intwaro.
Kuwa 18 Ukuboza, izindi mpunzi zirenga 100 zakiriwe mu Rwanda zihunga imitwe yitwaje intawro ikorera mu burasirazuba bwa Congo.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire