Live: Kurikirana Umushyikirano 2012
par Tity 21
Hashize 8 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa
13/12/2012 . Yashyizwe ku rubuga na Tity 21
05:10pm: Umunsi
wa mbere w’Inama y’Igihugu ya cumi y’Umushyikiraro urarangiye. Inama
izakomeza ku munsi w’ejo tariki ya 13 Ukuboza 2012. Mwakoze gukurikirana
iyi nama ku Umuseke.com, n’ejo tuzakomeza kubagezaho uko izakomeza
kugenda.
05:05pm: Ku kibazo cy’uko abantu bifuza ko
bazajya bakoresha controle technique mu turere, Minisitiri ufite Polisi
mu nshingano ze, Fazil Harelimana avuze ko hari imodoka zaguzwe zigiye
kuzajya zijya muri buri karere gukora iyo controle technique, yemereye
imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abari mu Ngoro y’Inteko
Ishinga Amategeko ko bizatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwa mbere.
05:00 pm: Asubiza ku dushya tuzagaragara
muri muri EDPRS ya kabiri Minisitiri Rwangombwa avuze ko hazabaho
kwibanda ku iterambere ry’imijyi nk’ishingiro ry’amajyambere yihuse.
Leta kandi izarushaho kwegera abikorera nubwo byari bisanzwe, gusa ngo
hazanozwa n’ibisanzwe bikorwa
04:55 pm: Ku kibazo cy’abantu bategereza
amezi atatu ngo bemererwe gutangira kuvuzwa na RSSB Perezida Kagame
asabye ko harebwa uburyo byahindurwa bitabaye ngombwa ko umuntu
ategereza ko amezi atatu. RSSB yemeye ko igiye kubikurikirana.
04:40 pm: Ki kibazo cy’impamvu “canteens”
zaciwe mu bigo by’amashuri y’isumbuye Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe
Amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Mathias Harebamungu avuze ko byari
bimaze gutera akajagari kuko bamwe mu bayobozi b’ibigo aribo bajyaga
muri ubwi bucuruzi, ikindi ngo cyagaragaye ni uko zabaga zifite umwanda
ndetse ngo rimwe na rimwe hari igihe abanyeshuri bafataga amadeni
y’umurengera ugasanga biteje ubwumvikane buke hagati y’ababyeyi n’ikigo.
04:25 pm: Ku kibazo cy’uko abantu basabako
RDB yabegera mu Turere, Umuyobozi w’Agateganyo wa RDB Clare Akamanzi
avuze ko bari bashyizeho uburyo bwa bugufi bwo kubafasha kuba mu
ntangiriro y’uyu mwaka, ariko ngo guhera mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa
2013 hazabaho gahunda irambye izafasha abashaka kujya bandikisha
ubucuruzi bwabo mu buryo bwihuse ari mu karere arimo.
04:17pm: Ku kibazo cy’abacuruzi b’amata
babura aho bayagurisha, Perezida Kagame abajijwe ababishinzwe impamvu
inganda zo gutunganya amata zidakora uko bikwiye (zikora ku kigero cya
40%), asabye ko bikosorwa.
04:00pm: Ku kibazo cy’abantu baba mu
mahanga bashaka kuba bakiteganyiriza mu Rwanda, Minisitiri Rwangombwa
avuze ko itegeko rishya rya RSSB ribyemera, avuze kandi ko n’abikorera
nabo itegeko ribaha uburyo bashobora kuba bakiteganyirizamo.
03:50pm: Jean Leon Iragena wiga muri Leta Zunze Ubumwe
z’Amerika akaba n’Umuyobozi wa Isaro Foundation asabye ko bimwe mu bintu
nkenerwa by’ibanze nk’isukari, amata n’ibindi harebwa uburyo bitakomeza
gutumizwa mu mahanga.
03:47pm: Gakwaya wiga muri Arabia Soudite avuze ko
imyuga iciriritse ari kimwe mu bitunze abantu bo mu bihugu byateye
imbere akaba asaba ko no mu Rwanda byashyirwamo imbaranga nyinshi.
03:45pm: Umuturage wo muri Nyaruguru asabye ko ibikorwa
bya RDB ndetse n’ibikorwa bya Polisi bya (Controle Techinique) byagezwa
muri ako Karere kuko bavunika baza kubikorere iki Kigali.
03:40pm: Bosco waje ahagariye abavuye muri Nakivale na
Shungerezi aravuga ko yaje mu Rwanda aziko u Rwanda rutagendwa ariko ngo
yasanze mu Rwanda ari amahoro.
03:35pm: Uzabakiriho uhagariye aborozi muri Gicumbi
avuze ko abarozi bo muri Gicumbi basa n’abasigaye inyuma. Arasaba ko
hashyirwaho igiciro gihamye cy’amata ndetse bagashakirwa isoko. Arasaba
kandi ko akajagari kagaragara mu icuruzwa ry’amata kacika.
03:30pm: Abantu bakwiye kumva ko bagomba kwigira
ntibumve ko bazafashwa akaramata (igihe cyose) aha Minisitiri Rwangombwa
atanze urugero rw’uko abantu bafashijwe na VUP bakwiye kumva ko niba
barafashijwe nabo bafata iya mbere mu kurushaho kwigira ntibategereze ko
bazakomeza guhabwa ibyo bakeneye.
03:20pm: Gushakira urubyiruko imirimo no kongera
imirimo itandukanye nabyo ni bimwe mu bigomba gushyirwamo imbaraga ngo
umusaruro wiyongere. Aha Minisitiri Rwangomba aravuga ko amashuri
y’imyunga arimo gushyirwamo imbaraga. Ubuyozi bwiza n’imiyoborere myiza
nabyo birakenewe kugira ubukungu burushyeho kwiyongera.
03:15pm: Minisitiri Rwangombwa ati “70% by’Abanyarwanda kugeza ubu babashijweho n’ubuhinzi ariko hakwiye impinduka.”
03:10pm: Minisitiri John Rwangombwa avuze ko kugira ngo
EDPRS II igerweho uko bikwiye hari ingingo3 zigomba kugenderwaho
arizo: Guhanga udushya (Innovation), kwiyemeza kurushaho gukorana muri
byose (engagement), ibikorwa byose bigomba kugira ireme cyangwa kuramba
(sustainability).
03:05pm: Minisitiri John Rwangombwa avuze ko mu myaka
itatu ishize ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byikubye gatatu ariko na
none n’ibyo rutumiza rutumiza byariyongereye gusa ngo ntibiteye
impungenge kuko u Rwanda ari igihugug kiri mu nzira y’amajyambere;
ibitumizwa biba bigamije kuzamuta amajyambere y’u Rwanda, gusa harasabwa
imbaraga nyinshi ngo ibitumizwa bibe bike ahubwo ibyoherezwa mu mahanga
bibe byinshi .
03:00pm: Ikiganiro gikurikiye kirimo gutangwa na
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi John Rwangombwa kiribanda cyane ku
kureba aho gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II) igeze gifite
insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwacu mu bukungu bwacu.”
02:55 pm: Nyuma yo kuva mu kirihuko kimaze isaha n’igice abantu bagarutse mu nama y’Igihugu ya 9 y’Umushyikirano.
o1:00pm: Icyiciro cya mbere cy’ibiganiro kirarangiye abantu bagiye gufata ikiruhuko. Gahunda irakomeza saa munani n’igice. (2:30pm)
12:25pm: Hakurikiyeho umwanya wo kwakira
ibitekerezo by’urubyiruko ruteraniye kuri Satade Amahoro rurangajwe
Imbere n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Iguhugu y’Urubyiruko
Alphonse Nkuranga.
12:15 pm: Ku kibazo cy’uko abarimu
batabonye inguzanyo bari bemerewe binyuze muri Cooperative Umwarimu
SACCO. Perezida Kagame yabajijwe ababijije impamvu ayo mafaranga
atatangiwe igihe yatangiwe bavuga ko hagendewe ku nkunga ya leta
UMWALIMU SACCO igiye kongera inguzanyo baha abarimu ndetse bikihutishwa.
12:05pm : Perezida Kagame avuga ku kibazo
cyabajijwe cy’uko mubazi (compteur) izwi cyane nka “cash power”
yishyurwa amafaranga 500 buri kwezi avuze ko kiri busuzumwe vuba, ndetse
avuze ko kigomba guhinduka.
12:00pm: Kakomeje kwakirwa ibibazo bitandukanye byoherejwe hakoreshwjwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu byabajijwe harimo ibi bikurikira:
- Inama yumutekano ivuge no ku kibazo cy ibiraro bibiri bihuza Birambo na Kirinda bimaze umwaka urenga bituzura
- Hano Imunazi Mumurenge wasave mukarere Kagisagara Umuriro
Uri Mukabande Ariko twategereje ko watugeraho turaheba Murebe uko
mutugenza natwe tubone kumuriro ibindi nibizima Murakoze nitwa Erneste
Imunazi
- What role do you see Rwanda playing in advancing both east African and wider African integration? @Umushyikirano
- Ndi Uwimana Ange Mutubarize Iyo Bashyire Option Mubigo Bya
Mashuri Bakurikije Iki Haraho Bayira Batabishoboye Nki Ntendezi Nka
Accounting
- Hano Imunazi Mumurenge wasave mukarere Kagisagara Umuriro
Uri Mukabande Ariko twategereje ko watugeraho turaheba Murebe uko
mutugenza natwe tubone kumuriro ibindi nibizima Murakoze nitwa Erneste
Imunazi
- Inama yumutekano ivuge no ku kibazo cy ibiraro bibiri bihuza Birambo na Kirinda bimaze umwaka urenga bituzura
11:50am: Umushyiki waje aturutse mu Bwongereza
ashimiye Perezida Kagame iterambere ageza ku Rwanda. Uyu mugabo ahaye
Perezida Kagame umupira wo kwambara ndetse asaba kwifotozanyana nawe.
11:40am: Nyuma y’Ikiganiro cya Minisitiri James Musoni hakurikiyeho umwanya w’ibibazo.
11:35am: Mu bindi byagezweho nk’uko Minisiri James
Musoni abitangaza, Gacaca yakemuye byinshi, hubatswe amashuri menshi,
ubwisungane mu kwivuza, guha abagore ijambo, ndetse hashyizweho gahunda
y’umuganda itanga umusaruro ugaragara kugeza ubu. Ibyo byose byazamuye
imibereho y’Abanyarwanda ku buryo mu myaka itanu ishyize abasaga
miliyoni bavuye mu bukene.
11:25am: Minisitiri James Musoni avuze ko mu byo
Abanyarwaba babashije kwigezaho harimo guhagarika Jenoside, gukuraho
imiyoborere mibi hakimakazwa imiyoborere iha agaciro Umunyarwanda,
umutekano w’u Rwanda nawo umeze neza cyane ku buryo ruza imbere mu
bihugu birangwamo umutekano usesuye.
Avuze kandi ko Raporo ya gallop (impuguke z’abashakashatsi)
yagaragaje ko 92% by’Abanyarwanda batekanye, kandi u Rwanda ni igihugu
cya kabiri ku isi gitekanye
11:20am: Hakurikiyeho ikiganiro kigiye gutangwa na
Minisiti w’Ubutegetsi bw’Igihugu James Musoni kivuga ku guteza imbere
umurage w’indangagaciro z’Abanyarwanda. Minisitiri Musoni aribanda cyane
kuri iyi nsanganyamatsiko y’iyi nama y’Umushyikirano igira iti:
“Agaciro, intego yacu ni Ukwigira.”
11:15am: Mu kugaragaza ibyagezwe n’Inama
z’Umushyikirano zagiye ziba mu myaka icyenda ishize, Minisitiri
w’Intebe Dr Damien Habumuremyi avuze ko hakozwe byinshi birimo kuzamura
ireme ry’uburezi, kuteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kurwanya Nyakatsi
n’ibindi bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Ati “Umushyikirano wabaye imbarutso y’Iterambere rya byinshi mu Rwanda”
11:05am: Umwe mu myanzuro wafashwe umwaka ushize ni
ugushyiraho Ikigega Agaciro (Agaciro development fund). Minisitiri
w’Intebe Dr Damien Habumuremyi avuze ko hamaze kugeramo amafaranga agera
kuri Miliyari 25.
10:58am: Minisitiri w’Intebe ati “Imyanzuro y’Inama ya 9 y’Umushyikirano yabaye umwaka ushize yashyizwe mu bikorwa ku kigeranyo cya 90%”
10:55am: Ministiri w’Intebe Dr Pierre Damien
Habumuremyi arimo kugeza kubakurikiye inama uko imyanzuro y’Inama ya 9
y’Umushyikirano yabaye umwaka ushize yashyizwe mu bikorwa.
10:53am: Perezida Kagame ashoje ijambo ryo gufungura iyi nama ya 10 y’igihugu y’Umushyikirano. Hagiye gukurikiraho ibindi biganiro.
10:50am: Perezida Kagame ati “Ariko se koko u Rwanda
ruzikorerea ibibazo byarwo rwikorera n’iby’abaturanyi? Niba ushaka ko
nikorera ibibazo byabo nyinshura. Mfite ibibazo byanjye nanjye ngomba
gukemura, sinajya gukemura iby’abandi.”
10:46am: Perezida Kagame ati “Ntawufite uburenganzira bwo kutwandikira amateka yacu uko atari.”
10:45am: Perezida Kagame ati “Ntushobora kwigira utiteguye guhangana , ko iyo udahanya ikikuviramo kiza kiremereye.”
Perezida Kagame kandi avuze ko guhangana bikwiye gukorwa mu mutuzo
ndetse abantu bakanyuzamo bagaseka kuko ngo iyo umuntu akora ikintu
ashaka kukubaza nawe ukababara aba agushoboye.
10:40am: Perezida Kagame ati” Hari abantu bumva ko Abanyafurika bakwiye kuragirwa nk’inka cyangwa intama.”
10:38am: Perezida wa Repubulika avuze ko ibi bibazo u
Rwanda ruhura nabyo biri muri Afurika yose, ariko ngo ikibazo gihari
n’uko usanga hari Abanyafurika babyemera
10:35am: Perezida Kagame ati “Hari abantu benshi
bo hanze bazima ariko ab’inkozi z’ibibi baravuga cyane kurusha bikaba
aribyo byumvikana, bikajya mu bafata ibyemezo… ndetse bakagira abo
bashyira imbere bakabanza bagatunganya umuhanda….”
10:30am:Perezida Kagame asabye Abanyarwanda
kwanga agasuzuguro no kwanga ko bamera nk’umuryango umuntu afunga
akwufungurira igihe ashakiye.
10:28am: Perezida Kagame avuga ku kibazo cy’abahora
bashinja u Rwanda ko rufite uruhare mu bibazo bya Congo agize ati:
“Umuntu turegwa ko twishe wa hariya mu baturanyi ba Congo abaturega
bamwishe kera barangije baraza bamushyira ku irembo ryacu. Niko bimeze,
barangiza bati turafatira ibihano.”
10:26am: Perezida Kagame ati “Kwigira, kwiha agaciro ni
urugamba. Kwiha agaciro birahenze, ntabwo bihenze mu mafaranga gusa
binahenze kuko uko ushaka kwiha agaciro niko uhura n’abatakagushakira.
Uko ushaka gutera imbere niko uhura n’abagukurura bakuganisha aho ubuye.
Uko ushaka ko ubukungu bwawe butera imbere niko abandi bagucukurira
urwobo. Uko ushaka umutekano niko abandi bawuhungabanya kandi birurutse
hanze.”
10:22am: Perezida Kagame avuze ko n’ubwo
Abanyarwanda bashyikirana bikwiye ko bashyikirana n’abanyamahanga
bivanga mu buzima bw’Abanyarwanda
10:20:am Perezida Kagame ati “Ibiri
buganirweho uyu munsi bijyanye n’agaciro n’intego yacu yo kwigira ni
ibintu bifite ishingiro kandi bifite impamvu nyinshi.”
Umushyikirano ni ukugira ngo duhuriza hamwe imyumvire yacu
itandukanye… Intego y’Umushyikirano ni ukugirango dushyire hamwe
twumvikane tugire umurongo twumvikanaho uganisha ku iterambere
ry’igihugu cyacu.”
10:16 am: Perezida Kagame atangije Inama ya 10 y’Igihugu y’Umushyikirano
10:10 am:Perezida wa Repubulika Paul Kagame
ageze mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda aho agiye
gutangiza Inama ya 10 y’Umushyikirano ifite Insanganyamatsiko igira iti
“Agaciro-Intego yacu ni ukwigira”
10:00 am: Minisitiri w’Intebe wa Burukinafaso na Madamu bageze mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
09:55 am: Abantu bateraniye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bose mu Ijwi rimwe bashyiraho Morale bati “
Rwanda yacu, gihugu cyacu cyatubyaye amaboko yacu azagukorera Rwanda.”
“
Burya Umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abatumye, ntaniganwe ijambo
ahorana umurava mu byo akora byose mu bana b’u Rwanda aharanira ubumwe
bw’Abanyarwanda….”
“
Tuzarwubaka abana b’u Rwanda turugire nka Paradizo ku isi yose, tuzarwubaka…”
09:45am : Madamu Mary Baine uyuboye gahunda
avuze ko Iyi nama ya 10 y’Igihugu y’Umushyikirano ihuriranye n’Inama
Ngishwanama ya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Genoside. Izi nama zombi
ziyoborwa na Perezida wa Repubulika.
09:35 am : Guhera saa tatu za mu gitondo
abantu batandukanye bitabiriye iyi nama nibwo batangiye kugera mu Ngoro
y’Inteko Ishinga amategeko ku Kimihurura.
Kugeza ubu Abaminisitiri, Abadepite Abasenateri, n’abandi bamaze
kuhagera, haterejwe abayobozi bakuru ngo inama itangizwe ku mugaragaro.
Kuri uyu wa 12 kugeza kuwa 13 Ukuboza mu ngoro y’Inteko Ishinga
Amategeko y’u Rwanda hateraniye Inama y’Igihugu ya 10 y’Umushyikirano.
Uru rubuga ruhuza Perezida wa Repubulika n’abahangarariye njyanama z’inzego z’ibanze baba batoranyijwe n’abaturage.
Iyi y’uyu mwaka yitabiriwe n’abantu basaga 900 bo mu nzego
zitandukanye uhereye ku nzego zo hasi kugeza kuri Perezida wa Repubulika
Paul Kagame. Insanganyamatsiko y’Inama iragira iti
“Agaciro, intego yacu ni Ukwigira.”
Umushyikirano ni urubuga rutangirwamo ibitekerezo, ruteganywa
n’ingingo ya 168 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Uru rubuga
ruhuza Perezida wa Repubulika n’abahangarariye njyanama z’inzego
z’ibanze baba batoranyijwe n’abaturage.
Amavu n’amavuko y’inama y’igihugu y’umushyikirano
Inama y’igihugu y’umushyikirano iteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa wa 04 Kamena 2003.
Mu ngingo yaryo ya 168 nk’uko yavuguruwe n’Ivugururwa N° 2 ryo ku wa 08/12/2005), itegeko nshinga ry’u Rwanda rigira riti
“Hashyizweho
“Inama y’Igihugu y’Umushyikirano”. Ihuza Perezida wa Repubulika
n’abahagarariye Inama Njyanama z’Inzego z’Ibanze zifite ubuzima gatozi
batorwa na bagenzi babo. Iyoborwa na Perezida wa Repubulika ikaba kandi
irimo n’abagize Guverinoma, Inteko Ishinga Amategeko n’abandi Perezida
wa Repubulika yagena.
Umubare w’abahagarariye Inama Njyanama z’Inzego z’Ibanze zifite
ubuzima gatozi mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ugenwa na Perezida wa
Repubulika. Iyo nama iterana nibura rimwe (1) mu mwaka. Mu bibazo
isuzuma harimo ibyerekeye uko Igihugu n’Ubuyobozi bw’ibanze bimeze
ndetse n’ibyerekeye ubumwe bw’Abanyarwanda.
Imyanzuro y’iyo Nama ishyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo zirusheho gutunganya imirimo zikorera abaturage.”
Turakomeza kubagezaho uko igikorwa gikomeza gukurikirana muri iyi minsi ibiri.