mercredi 19 décembre 2012

Yitiranije ipasi na telefoni



Tomasz Paczkowski yatekereje ko ashobora kuba umugabo mwiza, aramutse yumviye umugore we wahoraga amunenga kutamufasha imirimo yo mu rugo. Uyu mugabo mu rwego rwo gushimisha umugore we yafashe imyenda yose atagoroye ayisohora mu nzu n’ipasi yo kuyigororesha mu gihe umugore we yari yagiye ku kazi.
Ikibabaje nuko imvugo ngo abagabo ntibashobora gukora imirimo ibiri icyarimwe yabaye impamo kuri uyu mugabo kuko ubwo yari ari kugorora umuntu yamuhamagaye maze mu kujya kumwitaba akoresha ipasi nka telefone, ashyira ipasi yari ishyushye ku gutwi ariyo yitaba nk’uwitaba telefone.
" Mu by’ukuri natangiye neza, ariko nyuma natwawe n’umukino wo guterana ibipfunsi natekerezaga nari naraye ndebye, sinari nkibuka ibyo narimo. Igihe telephone yasonaga nahise mfata ipasi kuko ariyo nari mfite mu ntoki nyishyira ku gutwi nzi ko ari telephone nitaba, nayifatishije ku gutwi kwanjye kugira ngo nitabe umuntu wari umpamagaye.’’ Ibi nibyo Tomasz Paczkowski yatangarije ikinyamakuru UK nk’uko tubikesha 7sur7.be.
N’ubwo yari yahiye ugutwi buhanitse, uyu mugabo kuri ubu afite igipfuko kinini cyane kuri kimwe cya kabiri cy’isura ye yatewe n’ubushye bw’ipasi.

Obama yatelefonnye Kagame!




Associated Press dukesha iyi nkuru ivuga ko Obama ngo yasabye President Kagame ko niba hari ubufasha buhabwa M23 buvuye hanze bugomba guhagarara.
Associated Press ntivuga ku byo President Kagame we yaba yabwiye mugenzi we Obama muri iki kiganiro cyabo ngo cyaba cyaramaze iminota hagati ya 15 na 25.
Raporo iheruka y’impuguke za Loni yashinje u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ikoresheje ibimenyetso by’amafoto n’ibindi.
Ubwo Ministre w’Ingabo Gen Kabarebe yari imbere y’inteko mu mpera z’ukwezi gushize, we yagaragaje ko ibyo abo bakozi bitwa impuguke bashinja u Rwanda bishingiye ku kuba Ingabo z’u Rwanda zaranze gufasha iza Congo kurwanya M23, bityo Congo ikagura izo mpuguke ngo zisanzwe zibogamye (Steve Hege uzikuriye) ngo zishinje u Rwanda.
Ibiro bya President Obama byatangaje ko Obama yishimiye umuhate wa President Kagame mu gushaka gucyemura ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Congo biciye mu biganiro.
Intambara muri Congo kuva mu 1997 imaze guhitana abantu bagera kuri miliyoni enye (4), aba bagwa mu mirwano hagati y’imitwe myinshi yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo.
Impunzi nyinshi z’abanyecongo ziri mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Burundi, zihunga iyo mitwe yitwaje intwaro.
Kuwa 18 Ukuboza, izindi mpunzi zirenga 100 zakiriwe mu Rwanda zihunga imitwe yitwaje intawro ikorera mu burasirazuba bwa Congo.

vendredi 14 décembre 2012

umukinnyi wa film uhembwa menshi kurusha abandi kuri ubu!



urutonde rw'ibyamamare icumi uko bikurikiranye

1. Eddie Murphy
2. Katherine Heigl
3. Reese Witherspoon
4. Sandra Bullock
5. Jack Black
6. Nicolas Cage
7. Adam Sandler
8. Denzel Washington
9. Ben Stiller
10. Sarah Jessica Parker

Josee chameleon nawe yaharaye(ibumoso)

Dr Jose Chameleon (ibumoso) ubwo yasohokaga mu kibuga cy'indege

mu ma saa sit y'ijoro ni bwo Psquare yari isesekaye i Kigali

P-Squre (aba babiri begeranye) n'umwe mubo bazanye hirya

Umunsi wa Kabiri w’Umushyikirano 2012


Inama y’Umushyikirano Itumizwa ndetse ikayoborwa na Perezida wa Repubulika

Umunsi wa Kabiri w’Umushyikirano 2012

Hashize 5 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 14/12/2012 . Yashyizwe ku rubuga na   ·   Ibitekerezo 4 01:55pm: Mu gusoza Ijambo Perezida Kagame ati “Nagirango mbashimire ku nama nziza n’ibitekerezo byatanzwe muri iyi nama no gusezerako ibyiza bikiri imbere tuzihutisha uburyo twabigeraho. Mugire weekend nziza, muzagire iminsi mikuru myiza ya Noheli n’umwaka w’2013 tugiye kujyamo. Muzagire ubuzima bwiza mwese n’Imiryango yanyu.
01:50pm: Perezida Kagame ati “Niba mwese uko muri aha mwuva ko ku musozo w’Inama tuhavanye imbaraga nshya ziyongereye, ubushake umurava n’ibindi bijya no kuzuza inshingano dufitiye igihugu cyacu, dushingira ku gushaka kwigira bivamo no kwigenga ubwo Inama yagenze neza….”
01:48pm: Hakurikiyeho ijambo rya Perezida wa Repubulika risoza Inama ya 10 y’Igihugu y’Umushyikirano

01:40pm: Imwe mu myanzuro yafashwe ni iyi ikurikira:
-          Abayobozi bo mu nzego zitandukanye basabwe gukangurira abantu ko kwigira biharanirwa.
-          Abanyarwanda biyemeje guteza imbere ubunyangamugayo, kugira imyitwarire myiza, gutanga serivisi, nziza no kudasuzugura umurimo.
-          MINFRA na EWSA barasabwa kujya batanga amashyanyari bahera kubegereye ingomero kandi batuye mu midugudu
-          MINECUC irasabwa kwihutisha inguzanyo z’Abarimo binyuze mu mwarimu SACCO
-          MINAGRI na RAB basabwe gukorana neza n’abatubuzi barasabwa kandi gushyira imbaraga mu gikorwa cyo gutera intanga amatungo maremare ndetse n’amagufi arimo ingurube.
-          MINEDUC yasabwe kwihutisha kwishyura abubatse ibyumba by’amashuri bya 9YBE
-          RSSB yasabwe ko abanyamuryango bashya bajya bavuzwa mu kwezi kwa mbere batagomye gutegereza amezi atatu.
-          MINALOC na RGB basabwe gushyiraho ingamba zo kumenyekanishya udushya twakozwe mu gihugu cyose.

Nyakubahwa Perezida wa Republika n'abayobozi

President Kagame n'abayobozi mu karuhuko nyuma y'umushyikirano